Umuneke ni igihingwa gikundwa na buri wese, bamwe bibaza niba ari urubuto cyangwa icyaricyo bikabayobera ariko muri iyi nkuru urabimenyeramo.
Ubusanzwe imineke ifatwa nk’imbuto mu gihe yakuwe kuri nyina , igatarwa igashya igahindura ibara.Imineke igira akamaro kenshi cyane k’ubuzima bwa muntu nk’uko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.
Imineke iratangaje cyane kurenza uko wowe ubitekereza.
Imineke ni imbuto zishobora kuribwa nyuma y’amafunguro asanzwe cyangwa mbere bigatuma uyarya yizirwa n’ibyo agiye kurya.
Ubushakashatsi bwose bwakozwe ku mineke bwagaragaje ko ifasha mu igogora ndetse igatuma umuntu agira akanyamuneza aho guhorana umunabi.
Mu gihe wari urimo urya ibintu bishaririye , ushobora kurya imineke iryohereye ukongera ukumva uburyohe.
Ikinyamakuru cyitwa thetakeout.com, dukesha iyi nkuru kigaragaza ko kurya imineke kubagabo ari byiza kuko bibfasha no mu gihe cyo gutera akabariro.