Umunyamakurukazi yaterewe ivi mu bwato

20/08/2023 12:31

Angela Nwosu uri mu banyamakuru kazi bakunzwe mu gihugu cya Nigeria yuzuye ibyishimo nyuma Yuko inzozi ze zibaye impamo kuko umukunzi we yamusabye ko babana ubwo bari mu bwato.

 

Mu mashusho uyu mukobwa w’umunyamakuru kazi yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaye ari mu bwato bwiza yambikwa impeta ya fiance asabwa ko bazakora ubukwe we n’umukunzi we.Nibyo Koko abafite inkwi barya ibihiye Kandi bimeze neza, kubera amafaranga uyu mukunzi wuyu munyamakuru kazi yamusabiye kuzamubera umugore mu bwato buzwi nka Yacht.

 

Uyu mukobwa yamamaye cyane kubera umwuga we akora wo kuba umunyamakuru ndetse arinabyo byamufashije kwamamara.Uyu mukobwa yavuze ko umugabo w’indoto ze yamubonye ari uwo wamusabye ko yamubera umugore.

 

Yongeyeho ko kandi bagiye guhita bategura ubukwe bwabo bombi ndetse ngo bukaba buzabera mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Abarabu I Dubai.Benshi mubabonye aya mashusho bagaragake ko bishimiye cyane , intambwe yateye zo kuba ariwe wapfukamye aho kuba umsore.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Wa musore umaze igihe atwara igare aje kureba Davido ubu yageze i Lagos aho atuye

Next Story

Dore ubusobanuro imico n’imiterere y’abantu bitwa izina Smith

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop