Umunyamakuru Tracy Agasaro n’umugabo we Rene Patrick barishimira imyaka ibiri bamaze mu rukundo

December 4, 2023

Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA ukora ibiganiro byibanda ku myidagaduro yakoze ubukwe na Rene Patrick mu birori byai bibereye ijisho tariki 4 Ukuboza 2021.

 

Ubusanzwe Rene Patrick ni umuramyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’umugore akaba asigaye ari umuhanzi uhimbaza Imana dore ko hari indirimbo nyinshi amaze gukora zihuriyemo n’umugabo wari usanzwe ari umuhanzi.

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Kwishimira imyaka ibiri tumaranye.Ese mperehe ? Ngiye  kubabwira inkuru yanjye hamwe n’umukunzi wanjye”.

 

Tracy Agasaro ni umunyamakuru wa RBA kuri shene ya Kc2 TV , mu gihe umugabo we ari umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Tracy Agasore yagiye atera imitoma umugabo we ndetse anamushimira urukundo yamuhaye mu minsi itandukanye.

 

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram, Agasaro Tracy, yagaragaje ko umugabo we ari inshuti magara, umuvandimwe we ndetse akaba n’urukundo rwe.Yagize ati:” Rukundo rwanjye , Nshuti yanjye , Mugabo wanjye nkunda , Ndagukunda cyane [ Rene Patrick ].

 

Advertising

Previous Story

Dj Dizzo yasabye amasengesho ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu burwayi bwe bumurembeje – AMAFOTO

Next Story

Miss Mutesi Jolly yahaye inama abantu bashaka gutera imbere

Latest from Imyidagaduro

Go toTop