Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, utajya atezuka mu gutanga inama ku bantu bose by’umwihariko urubyiruko, kuri iyi nshuro, yavuze ibintu 2, umuntu ushaka gukira akwiriye kugira nyambere akabiha umwanya.
Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Nyampinga w’u Rwanda 2016 umaze kuzuza ibihumbi 100 by’abamukurikira kuri Konti ye ya X [Twitter], yagize ati:
”Mu Rugamba rwawe rwo kwiteza imbere, 1, Ntabwo ari ngombwa ko ibyo ukora byose ubanza ku kubyumvikanaho n’abantu bose. Gusa,uzaharanire kubikorana umucyo ni ubunyangamugayo.
2,Uzakugirira icyizere akaguha amahirwe runaka, uzakore iyo bwabaga uyabyaze umusaruro nkaho utazabona andi. Amahirwe aza rimwe mu Buzima”.
Miss Mutesi Jolly yashimiwe n’abantu cyane banyuze ahatangirwa ibitekerezo , kubera uburyo yitwara ndetse n’inama adahwema guha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze cyangwa ahandi hantu agirirwa amahirwe yo gukorera ikiganiro.
Miss Mutesi Jolly azwiho kuba impirimbanyi y’amahoro iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko uburenganira bw’umwana w’umukobwa.
Mu Rugamba rwawe rwo kwiteza imbere,
1: Ntabwo ari ngombwa ko ibyo ukora byose ubanza ku kubyumvikanaho ni abantu bose. Gusa,uzaharanire kubikorana umucyo ni ubunyangamugayo.
2.Uzakugirira icyizere akaguha amahirwe runaka, uzakore iyo bwabaga uyabyaze umusaruro nkaho…
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) December 4, 2023