Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu myidagaduro yateye imitima umukunzi we abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze.Uyu musore aherutse ku mwambika impeta imbere y’abantu batari bake.
Mu butumwa yageneye umukunzi we yagize ati:”Mu maso hawe , nihombonera ahazaza hanjye.Mu nseko yawe niho mbonera umunezero.Watumye mba umuntu uhora wishimye mu buzima bwanjye.Baravuga ngo iyo uzi uba uzi, nibyo , nanjye kuva ubu nziko nshaka kugumana nawe ubuzima bwanjye bwose”.
Umunyamakuru wa Isibo FM akaba n’umusesenguzi mu myidagaduro yambitse impeta y’urukundo(Fiançaille) umukunzi we ndetse ko ubukwe bw’aba bombi bushobora Kuba mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Ibi byabaye mu mugoroba wo kuri Uyu wa 20 Mata 2024.Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bacye kandi byari byagizwe ibanga by’umwihariko amazina y’umukobwa wambitswe impeta n’andi makuru amwerekeyeho ba nyir’ubwite ntibashatse ko bihita bijya hanze ariko kugeza ubu izina ry’ umukobwa zizwi ni rimwe yitwa Aliane.