Iyi nkuru iraza kwibanda cyane ku bagore cyangwa abakobwa bashobora kubura imihango kandi badatwite.
Hari ubwo umugore cyangwa umukobwa ashobora kubura imihango akaba yagirango aratwite kandi nyamara adatwite.Muri uko gushaka kubakura mu gihirahiro twabateguriye zimwe mu mpamvu z’ingenzi zishobora gutera umugore guhura n’icyo kibazo cyo kubura imihango adatwite byatewe n’izindi mpamvu.
1.Umujagararo: Kugira umujagararo uri ku rwego rwo hejuru , bishobora gutuma imisemburo yari ifite munshingano kuringaniza imihango cyangwa kuyishyira kumurongo ihungabana.Bishobora guturuka ku kazi kaburi munsi , urukundo ,cyangwa ibindi bibera mu buzima bwawe bishobora gutuma umutima wawe utaba hamwe imihango yawe igasimbuka cyangwa igahagarara.
2.Imisemburo itari kumuronko; Kuba imisemburo yawe yaba impamvu nabyo bikunze kubaho cyane bitewe n’indwara yitwa PCOS, (Polycystic Ovary Syndome) na ‘Thyroid Disorder’, aribyo bishobora gutuma umubiri wawe utarekura imisemburo ituma habaho imihango ubwo ukaba uyubuze utyo.
3.Gukora imyitozo ngororamubiri irengeje urugero: Gukora siporo mu buryo budasanzwe, bishobora gutuma habaho kutarekurwa kw’imihango izana imisemburo.
4.Kugira ibiro byinshi cyangwa bike: Kwiyongera ibiro mu buryo budasanzwe cyangwa kugabanuka kwabyo, nabyo bishobora gutera ikibazo gikomeye kuko ushobora kwisanga wabuze imihango.Ibi bishobora guterwa no ; Kurira ku masaha atagenwe,Intungamubiri zirengeje ingano, ……..
5.Gufata imiti: Nibyiza ko mbere yo gufata imiti runaka , uganira na muganga ukamenya uko witwara nuburyo uyifata n’ubwoko bw’iyo urafata.Mu gihe wabuze imihango utarwaye, ningombwa ko ubaza umuganga cyangwa undi mujyanama ushobora kugufasha.