Uyu mugore Machari Margaret Nduta yatawe muri yombi na Police yo muri Vietnamu ubwo yari ageze ku ikibuga cy’indege mpuzamahanga  cya Tan Son aho aricyo gukunze kwakira abantu benshi kurusha ibindi bibuga.
Nkuko ikinyamakuru VN Express kibitangaza uyu munyakenyakazi Nduta wi imyaka 37 yahawe akazi ko gutwara igikapu nu umugabo umwe wo muri kenya gusa utarabashije kumenyekana, akaba yaragombaga kumujyanira igikapu kirimo ibiyobyabwenge kugeza muri Vietnum.
Ako kazi gusa yari ahawe yari buze guhembwa amadolali $1,300 ahwanye na amashiringi yo muri Kenya arenga 167,000Ksh. Ndetse ikirenzeho amatike y’indege nibyo yari kuzakoresha byose byagombaga kwishyurwa nuwo mugabo.
Nkuko iperereza ryabigaragaje uyu mugore Nduta yatangiye urugendo rwe tariki 7 Nyakanga 2023 ndetse yagiye anyura mubihugu bitandukanye kugeza yisanze aho yagombaga gushyira umuzigo bari bamuhaye.
Ubwo yari akigera muri Vietnum, mugihe cyo gusaka imizigo nibwo hatahuwe ibyari biri mukapu yari afite basangamo ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Narcotics bigera ku ibiro bibiri.

Kuwa kabiri tariki 06 werurwe nibwo urukiko rwa Ho Chi Minh rwahamije icyaha Nduta rumukatira igihano cy’urupfu.
Umwanditsi:BONHEUR Yves