Advertising

Umuntu akwiye kugira imyenda y’imbere ingahe, ukwiye guhindura kangahe ku munsi, Dore icyo inzobere zibivugaho

18/02/2024 14:29

Kimwe mu bintu abantu benshi bakunda kwibaza n’ingano cyangwa umubare w’imyenda y’imbere umuntu agomba kuba afite nacyo kirimo. Abantu benshi ntibajya babyitaho ariko ni kimwe mu bintu bikomeye umuntu akwiye kwitaho. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku mubare nyawo ukwiye kuba ufite.

 

 

Inzobere zivuga ko Niba ugiye kugura imyanda mishya burya ukwiye no kumenya ko ugomba kwibuka kugura imyambaro wambara imbere. Iyo tuvuze imyenda y’imbere hazamo amakariso, isengeri ndetse n’amasutiye ku bakobwa cyangwa abagore. Bityo rero ukwiye kugura iyo myambaro ihagije.

 

 

Umubare nyawo w’imyenda y’imbere umuntu agomba kuba yujuje ni byibura Niba ari amakariso cyangwa boxer 14. Inzobere zibivuga ko uwo ari so mubare byibura umuntu yagakwiye kuba afite kuko bimufasha guhinduranya iyo myambaro ndetse bikamufasha no kugira isuku no kugira ubuzima bwiza muri rusange.

 

 

Umuntu akwiye kumese cyangwa gufura umwambaro wimbere ryari!?? Byibura buri munsi uba ugomba guhindura umwambaro wimbere ukawumesa ukambara undi. Bidakuyeho ko hari abantu bambara cyangwa bahindura umwambaro wimbere inshuro ebyiri mu minsi umwe. Ni ukuvuga ngo byose ni amahitamo yawe ariko guhindura buri munsi byo bikwiye gukorwa na buri wese.

 

Ni ukuvuga ngo umuntu wese agomba kugira imyambaro y’imbere byibura 14 ariko bidakuyeho ko ushobora kugira irenze uwo mubare cyangwa iri munsi yaho ariko inzobere zivuga ko uwo mubare Aribwo byibura umuntu akwiye gutunga.

 

Ese wowe ubyumva gute, urumva uyu mubare ariwo!?? Wowe se ugira imyambaro y’imbere ingahe!? Ni ikibazo umuntu akwiye kwibaza wese.

 

 

 

 

 

Source: pants&socks.com

Previous Story

Dore impamvu ukwiye kujya gukoresha massage guhera uyu munsi

Next Story

Poshy Queen yajyanye Harmonize guhimbaza Yesu

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop