Monday, May 13
Shadow

Poshy Queen yajyanye Harmonize guhimbaza Yesu

Nyuma yo gushyira hanze amashusho avuga ko we n’umukunzi we bagiye gusenga, Harmonize arimo kwibasirwa n’abatari bake.

Ubusanzwe Harmonize ni umusilamu , gusa mu masaha ya mu gitondo cyo kuri ikicyumweru yagaragaye agiye gusengera mu Itorero risengerwamo n’umugore we.Benshi banenze Harmonize bavuga ko yateye umugongo Itorero rye akayoborwa n’umugore.

Harmonize asubiza abamubwira nabi, yavuze ko we yizerera mu Imana imwe gusa.Yavuze ko yabonye uburyo abantu bamubwiye nabi nyuma yo kugaragaza ko yajyanye n’umukunzi we gusenga.

Harmonize yagize ati:” Biratangaje ukuntu abantu bavuga ngo umugore wanjye yanjyanye gusenga.Erega mwe abakunzi banyu babasaba kujya mutubare gusa buri munsi ahantu hatari Imana Rero njye nizerera mu Imana imwe”.

Harmonize yeretse abakunzi be Poshy Queen tariki 16 Mutarama 2024.Yaramutatse amwereka urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *