Sunday, May 12
Shadow

Dore impamvu ukwiye kujya gukoresha massage guhera uyu munsi

Ubusanzwe abantu benshi massage ntibayifata nkikintu gikomeye kuko baba bataramenya neza akamaro kayo ku mubiri w’umuntu ariko burya ni ingenzi cyane. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe agiye gutuma nawe utangira kujya gukorerwa massage ndetse ukabikunda unabihatira abandi.

 

Dore impamvu ukwiye kujya gukoresha massage guhera uyu munsi;

 

 

  1. Igabanya stress

 

Kimwe mu bintu byiza ukura muri massage no kuruhuka mu mubiri wawe ndetse ukarwanya stress nabyo birimo.

 

 

  1. Massage ikurinda kuribwa mu mubiri bya hato nahato kuko umubiri wawe baba nagerageje kuwuramubara.

 

 

  1. Ivura kuribwa mu mugongo, iyo umuntu akunda kujya massage ni gacye wumva ataka kuribwa umugongo.

 

 

  1. Ikindi Kandi ikurinda kuribwa umutwe bya hato nahato ndetse ifatwa nko gukora siporo.

 

 

  1. Ituma usinzira neza kuko uba wabashije kuruhuka neza ndetse nta na stress ufite cyane ko massage ituma ibyo byose bigenda.

 

 

  1. Irinda umuvuduko w’amaraso kuko baramura neza imitsi yo ku mubiri wawe bityo bigatuma amaraso atemberera neza mu mubiri wawe.

 

 

 

Icyakora Hari abavuga ko Banga gukora massage kuko bacyekako habomo imico itari myiza, yego bishobora kuba bihari ariko si ngombwa ko ukoresha massage wagiye aho babikorera kuko ushobora kubikorera mu rugo. Cyane abo bashakanye umwe muri mwe ashobora gukorerwa massage na mugenzi we mu gihe mwaguze cyangwa mufite amavuta yifashishwa mu gukora massage.

 

Massage ni ingenzi ku buzima bwawe ndetse kuburyo abamenye iryo Banga batajya basiba kubikora ahubwo bahora babikora kuko Bazi neza akamaro ifitiye ubuzima bwabo.

 

 

 

 

 

Source: amta