“Umunsi yansomaga akanankora ku mabere niwo wabaye itangiriro ryo kwangirika ku buzima bwanjye “ ! Pascaline Yakebuye abakobwa

17/07/2023 20:14

Nyirahagenimana Pascaline ukomoka mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’iburengerazuba yagiriye inama abana b’abakobwa abinyujije mu butumwa bwanyuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru SHALOMI (Shalomi_wanyu) aho yavugaga ko yahohotewe n’umusore bari bamaze igihe bakundanira kuri Telefone.

 

 

Uyu Pascaline m’ubuhamya yatambukije yavuze ko inkuru yo kwangirika k’ubuzima bwe yatangiye ubwo yahuriraga n’umusore kuri telephone bagatangira gukundana. Nubwo uyu mukobwa yaje kubyara umwana w’umuhungu ngo umusore bakundanye yamugejeje hafi y’urupfu.

 

Nyirahagenimana Pascaline yavuze ko bwa mbere agera i Kigali 2018 yaraje aje kureba umusore bakundaniraga kuri Telefone batarabonana biza kuba ngombwa ko uwo musore amusaba ko amusanga i Kigali bakamenyana  bagapanga no kubana.

 

 

Mu buhamya bwe  yagize ati: ” Umusore yansabye kuza i Kigali kumureba ngo tumenyane tunapange kubana, bwaribwo bwa mbere ngeze i Kigali, twarahuye aranyakirira atangira kunsoma kandi ubwo aho nasengeraga bari baratubujije kuzasomana n’abahungu ,ansomye ngirango birangiriye aho ,atangira kunkorakora ku mabere  ntangira kugira ubwoba.

 

Aho twarahavuye ajya kunyereka aho atuye ndabyibuka hari ku mugoroba. Twarahageze maze anyereka aho mba ndyamye munzu y’icyumba kimwe yabagamo(getto) kuko hari nijoro nahise nkuramo imyenda mba niryamiye kuko iwacu mucyaro nirariraga ntambaye ,ubwo rero nk’ibisanzwe  nagize ngo tuzongera kubonana mu gitondo kuko bwari bwije ntari busubire mu rugo i Rutsiro.

 

 

Gusa uyu musore  ntiyari yarambwiye ko ari umukozi wo murugo kuko nabimenye nyuma. Bumaze kwira nagiye kubona mbona aje kuryama aho nari ndi kumbe yari getto bari baramuhaye yo kuraramo aho yakoraga ari naho yanshumbikiye , nkuko nari nambuye ngo ndyame nawe yarambuye araza atangira kunkoraho anambwira ngo aranshaka. Naje kuryamana nawe iryo joro mba ntakaje ubusugi gutyo”.

 

Pascaline avuga ko bwaje gucya maze nyamusore akazinduka amubwira ngo natahe. Pascaline yaje gutaha ariko ngo umusore agakomeje kumuhamagara ngo aagaruke ku musura nubwo yari yahavuye amushushubikanije ngo ntamushaka. Umusore ngo yasabye imbabazi Pascaline nawe yaje kumuha imbabazi maze anagaruka i Kigali bongera kuryamana maze anamutera inda.

 

Pascaline wari umu ADEPR  ngo  umusore yamusabye gukuramo inda ari nayo yari imuhitanye  ngo kuko yamutereranye kandi inda yari yagiye kuyizingisha mubaganga ba gakondo. Inzira yo gukuramo inda ngo yaramugoye birangira yaranapfuye ariko imana Ikinga akaboko

 

 

Pascaline yahaye inama abakobwa ko bakwiye kwitondera kuryamana n’abasore ngo kuko akurikije ko yarokotse urupfu byashoboka ko bose batarokoka nkuko yarokotse ngo kuko iyo uryamanye n’umusore uba ushobora gutwara inda utateganyije  cyangwa ukandura indwara zandurira mumibonanompuzabitsina harimo na sida . Anavuga ko kugerageza gukuramo inda  bishobora gutuma ubura ubuzima bwawe imburagihe.

Advertising

Previous Story

Burya ni mwiza bihebuje ! Blessings CEO wamamaye cyane yasangije abamukurikira ku rukuta rwa Instagram ifoto igaragaza imiterere ndetse n’ikibero cye gikurura benshi

Next Story

Abana 14 bari mu bwato barohamye muri Nyabarongo 11 baburirwa irengero

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop