Abana 14 bo mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Mushishiro baguye muri Nyabarongo harokorwamo 3 abandi 11 baburirwa irengero.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga nibwo abana baguye muri Nyabarongo ubwo bari barimo kwikorera amategura bayavana mu Mudugudu wa Cyarubambire , Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro bayambutsa hakurya y’umugezi.
Umwe mu baturage wahaye amakuru avuga ko aba bana bari bari kwambutswa n’umuntu ujya kuba mukuru bakoresheje ubwato bw’igiti gusa we ngo yarokotse mu gihe 3 bari babonetse abandi 11 baburirwa irengero.
Gilbert Mugabo , Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yahamirije IGIHE iby’aya makuru avuga ko ubuyobozi buri kubikurikirana.
Ati:” Natwe twabyumvuse ariko Umuyobozi w’Akarere yagiye kureba , ubu niho ari.Nta makutu arenze ayo yari yamenyekana”.
Uyu muyobozi yemeje ko inzego z’Umutekano ziri gukurikirana iki kibazo.