Pasiteri yavuze ko yatambye abantu 6 buri mwaka bikarangira umwana we n’umugore nabo bapfuye

24/01/2023 18:55

Umukuru w’itorero uzwi ku izina rya James mu Mujyi wa Nairobi yemeje ko buri mwaka atamba abantu 6 basengeraga mu itorero rye.Uyu mu pasiteri yavuze ko amaze gutamba abagera kuri 60.

Atangaza ibi, yemeje ko akiri muto cyane muri uyu mwuga wo gukorera Imana gusa ashimangiza umuryango we avuga ko afite umugore n’umwana.Pasiteri yemeje ko kugeza ubu afite abayoboke bake ariko ko akomeza kwiga umunsi ku munsi.
James yakundaga kujya munama zitandukanye z’abaga zakozwe n’abandi bakuru b’amatorero.
Yakomeje agaragaza ko umunsi umwe ubwo inama yari irangiye umwe yamwegereye akamubaza
impamvu agira abayoboye bake hanyuma akamuha umukoro amubwira ko akeneye kwiga akamenya
neza icyo yakora kugira ngo akomeza kuzamura umubare w’abayoboke be.

James, yasabwe n’uyu mukuru w’itorero kumuha abayoboke bake ubundi akazajya
abasubizwa nyuma babaye benshi ndetse akongerwa n’ubukire butagira ingano.
Uyu mugabo yamusabye ko bazongera guhura kuwundi munsi, bahuye bamusaba ko
basinyana amasezerano y’imyaka 10 buri mwaka atanga abayoboke 6 ahereye kuri mushiki we ndetse n’umuvandimwe we.James yasabwe ko bamukata urutoki ubundi agasinyisha amaraso ye.

Nyuma yo gusinyishwa, uyu mu pasiteri avuga ko yahawe impeta agasabwa
kutazigera ayikuramo.Nyuma y’amezi make umuvandimwe we yakoze impanuka
ahita apfa kuva uwo munsi itorero rye ritangira kuzamo abantu kandi
bafite amafaranga.Hashize umwaka umwe, yabaze abantu bapfuye abazi neza mu itorero rye asanga ari 6 buzuye.

Ubwo amasezerano ye yari arangiye, uyu mugabo yasubiyeyo, bamusaba ko
yatamba umwana we w’imfura, maze ababwira ko akeneye kubanza kubitekerezaho
na cyane yari yasezeranyijwe kuba umuyobozi.Ntabwo yifuzaga kubura umwana we
ndetse na mama we.Uyu mugabo yahise akuramo impeta bari bamuhaye, abwira umushoferi we gutwara umuryango we gusenga.

Begeze munzira bakoze impanuka maze bombi barapfa, ni ukuvuga umwana we ndetse na nyina (Umugore we) umushoferi we asigara ari muzima ntanikibazo afite.Uyu mugabo akomeza avuga ko yihebye cyane ajya kuvuza umushoferi we ababaye ariko atazi ibindi yakora.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO

Advertising

Previous Story

Umwana w’umukobwa yigambye kwicira abantu barenga 200 muri Amerika

Next Story

Umugabo yitaye mu mugozi arapfa nyuma yo gushwana n’umugore yishakiye umukunze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop