Umukunzi wa Rudeboy yavuze uburyo yaharabitswe n’abantu

26/01/2024 15:52

Umukunzi wa Rudeboy yatangaje ko nyuma yo kumutangaza nk’umukunzi wa Rudeboy haciye agahe gato agatangira kwakira ibitekerezo by’abantu bamubwiraga ko ngo ari ‘Umunyabibazo’ mu rugo rwa Rudeboy.Muri 2022 nibwo Paul Okoye wamamaye nka RudeBoy yashyize hanze iby’urukundo rwe n’umukobwa witwa Ivy Ifeoma nyuma yo gutandukana n’umugore we Anita Okoye [Anita Isama] bari barashakanye bakabyarana abana bagera kuri 3 nyuma bagatandukana.

 

Nyuma y’aho Ivy yinjiye mu rugo rwa Rudeboy , ngo abantu batandukanye batangiye kumwandikira ubutumwa bugifi bumutuka abandi bakamubwira ko ntacyo amaze mu rugo rwa Rudeboy uretse kumutera ibibazo gusa dore ko nta gihe cyaciyemo hagati yo kumutangaza no gutandukana na Isama Anita wari umugore we wa mbere.Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mugore yagize ati:”Nakiriye ubutumwa bubi bwinshi cyane.Abantu bamvugagaho ibintu bibi gusa.Barantukaga bakavuga ko meze nk’imungu muri uru rugo rwa Rudeboy”.

 

Muri 2022 nibwo Paul Okoye yashyize hanze iby’urukundo rwe na Ivy nawe biba uko gusa akibikora abant bavuze ko yihuse kugira ngo yikize ibikomere no kubaho wenyine ngo ataribubashe.Yagize ati:”Muranzi, nkunda kwibikaho ibintu byanjye.Nahisheko namaze imyaka myinshi ndi ‘Single’ kandi ko maze imyaka myinshi ntandukanye n’umugore wanjye [Gatanya], nahanye gatanya n’umugore wanjye mbere y’uko mpura na Ivy.Rero mugabanye”.

 

Ivy yatangaje ko kuva na kera yari umufana ukomeye wa P-Square kuko ngo yatangiye kubumva afite imyaka 5 kuri ubu akaba afite imyaka 23 y’amavuko.

Advertising

Previous Story

Umudage watozaga Liverpool afashe umwanzuro ukomeye

Next Story

Pastor Ezra Mpyisi yapfuye ! Amwe mu mateka ye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop