Pastor Ezra Mpyisi yapfuye ! Amwe mu mateka ye

27/01/2024 17:23

Pastor Ezra Mpyisi yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 apfa afite imyaka 102 azize izabukuru.Ezra Mpyisi yavukiye mu Mataba 1922 avukira ahitwa i Gitwe arinaho yakoreye mbere yo kujya mu Mubuhungiro mu Bihugu bitandukanye birimo : u Burundi , Mozambique , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya.

Yize amashuri muri Rwamwata Advantists School , ayisumbuye ayigira muri Ishuri ry’Abamisiyoneri ry’Igitwe.Icyo gihe yize gusoma , kwandika no kuvuga Igufaransa mu myaka 12.Mu 1935 nibwo Mpyisi yagiye kwiga aza gusoza amasomo ku myaka 18 ahita ahabwa akazi ko gukorana n’abazungu nk’umukarani wabo nk’Ushinzwe inyandiko z’Ababiligi no kuzibika.Mpyisi yize Kaminuza muri Zimbabwe , aba Pasiteri muri 1951 , mu 1953 aba n’Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yamaze imyaka 3 mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Mpyisi yagiye hanze nyuma yo guhura n’Abamisiyoneri bo muri Amerika na Afurika y’Epfo ndetse anigisha mu bice bitandukanye by’icyaro yamamaza ubutumwa bwiza.Nyuma yo gusoza amasomo yakoze mu Biro by’Abazungu byari Inyanza akigisha ibyo bamubwiye yarenzaho agakubitwa ibiboko 8.Niwe mu Divantist wa Mbere mu bo mu Rwanda , Congo n’u Burundi wabonye icyangombwa cy’Icyiciro ka Kabiri cya Kaminuza mu Bijyanye n’Iyoboka Mana ( Theologie).Nyuma y’aho yabaye Pasiteri akajya yigisha abandi ba Pasiteri.Ubu Pasiteri yabuhawe mu 1951.

Pasiteri Mpyisi yari mu ba Pasiteri babitse amateka yo hambere ahambaye ku Ngoma z’abamo dore ko yabanye bya hafi n’umuryango w’Umwami Rudahigwa akaba n’Umujyanama w’Umwana Kigeli wa V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.Mpyisi yakundaga kuvuga ko ari Ununya-Rwanda wuzuye utari ikibyarirano.Yabaye ku Ngoma ya Cyami , ndetse yabonesheje amaso Ingoma zose Repubulika zose uko zabaye mu Rwanda kugeza magingo aya.Umwami Rudahigwa amaze gutanga , Ezra Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wa musimbuye kugeza mu 1960 ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Advertising

Previous Story

Umukunzi wa Rudeboy yavuze uburyo yaharabitswe n’abantu

Next Story

Umugabo ukiri muto yatawe muri yombi azira gusambanya ihene

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop