Uyu mugore w’imyaka 42 witwa Rose Nsungwa yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano azira gutangamo pass umwana wa boss we ayiha umuvandimwe we.
Nk’uko bitangazwa, biravugwa ko uyu mwana w’umukobwa wa boss we yari akiri muto kuko yari afite imyaka 15 yonyine.
Uyu mukozi wo murugo bivugwa ko yafashije uyu mwana w’umukobwa wa boss amuha itike imujyana aho umuvandimwe we aba kugirango babonane.
Bivugwa ko kandi umuvandimwe w’uyu mukozi yoherereje amafaranga angana n’ibihumbi 60 ariyo uyu mwana w’umukobwa yakoresheje atega aza kumusura.
Umuvandimwe w’uyu mukozi witwa Tom niwe waje gufata uyu mukobwa aho imodoka yamusize barajyana ndetse bamarana iminsi 4 ashora uyu mwana w’umukobwa mu mibonano mpuzabitsina.
Nyirakuru w’uyu mukobwa niwe wavuze ko yabuze umwana aribwo umukozi wo murugo yemeye ko yagiye gusura umuvandimwe we.
Uyu musore Tom yahaye uyu mukobwa amafaranga 30,000 ngo asubire iwabo ndetse uyu musore ahita acikira mu gace katazwi.
Ubwo uyu mwana w’umukobwa yageraga iwabo yasobanuriye papa we umubyara uko byose byagenze Aribwo umukozi wamutanzemo pass yahise atabwa muri yombi.
Uyu mugore watawe muri yombi yarezwe ibyaha byo gushira umwana muto mu mibonano mpuzabitsina akatirwa gufungwa imyaka 7 muri gereza.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: radiosapientia.com