Urukundo koko rujya iyo rushaka, umuhanzi Okala akomeje gushimirwa urukundo n’amahoro y’umutima yahaye umukunzi we wamushimiye.
Uyu mugore yashimwe n’abantu batandukanye kubera uburyo yerekana urukundo no gushimira uwo bakundana.
Kurundi ruhande nanone, umuhanzi Keseri Okala , yashimiwe n’abantu batandukanye wita k’umukunzi we kugeza amutatse kubantu bose.
Uyu mukobwa usa n’umuzungu neza neza, yarahiriye kuzamara ubuzima bwe bwose n’umukunzi we Kesari Okala, dore ko yemeza ko kuva yabaho ntawundi muntu wigeze kumukunda nk’uko yabikoze.
Yagize ati:” Iteka ryose tuzahorana.Kesari nanjye , kuri wowe nabonye amahoro y’umutima n’urukundo”.
Bimwe mu bitekerezo byashyizwe kuri aya mashusho nk’uko bigaragara mu binyamakuru byo muri Nigeria , hari abavuze ko uyu mukobwa atagenzwa n’urukundo bemeza ko ashaka amafaranga y’uyu muhanzi.