Ni umwe mu bagore babyaye bakuze, ku myaka ye 65 yibarutse abana 4

13/08/2023 18:29

Ubusanzwe kubona umugore ubyara uri hejuru y’imyaka 30 biba bigoye cyane, mbese baba ari bacye kuko amahirwe yabo yo gusama aba ari macye cyane.Gusa uyu wo muri Kenya yatangaje benshi.

Gusa muri iyi minsi umugore uri hagati ya 30 na 40 kubyara ntibigitungura abantu kuko hari ingero nyinshi zabasama kandi bakibaruka abana bameze neza cyane.

 

Si uko byagenze kuri uyu mugore witwa Anne waje kuba icyamamare kubera kubyara ku myaka ye 65.

 

Mu mwaka wa 2015 nibwo uyu mugore yabaye umugore w’ambere wabyaye ashaje cyane noneho akibaruka abana barenze umwe dore ko yibarutse 4 ndetse byaje kumugira icyamamare cyane.

 

Ubusanzwe ngo uyu mugore yakundaga abana cyane, yari afite abana 12, akaba yari umwarimu wigisha mu mashuri abanza ndetse yabaye nyogokuru mu mwaka wa 2000.

 

Muri 2005 nibwo uyu mugore yeguye mu kazi kujya mu zabukuru ku myaka ye 55, gusa yari afite gahunda yo kubyara undi mwana Aribwo yagiye guterwa amagi muri laboratory aza kubyara umwana w’umukobwa.

 

Abantu benshi ntibabyumvaga neza kuko ngo babifataga nko kwikunda cyane ariko we yavugaga ko ntacyo bari babona ahubwo azakomeza kubatungura birushineho.

 

Nyuma y’imyaka 9 abyaye umwana w’umukobwa yamubwiye ko ashaka kugira abavandimwe urumva cyari ikifuzo cyumwana we, Kenshi ababyeyi bakora uko bashoboye ngo bahe abana babo icyo bifuza.

 

Nibwo ku myaka ye 64 yahise avuga ko akwiye kongera kubyara, gusa noneho ikibazo cyari imyaka y’umugore kuko noneho yari akuze cyane.

 

Umugore yagiye mu bihugu byinshi aho kubyara ushaje bikorwa binyuze mugushyirwa amagi mu nda aba aribyo akorerwa ariko bamubwira ko ashobora kubyara umwana utujuje ibiro we avuga ko ashaka kubyara abana bane hubwo.

 

Ubwo umugore yabikoraga yanze kubibwirwa abana be bakuru yewe n’abaganga yasize mu gihugu cye cya Germany, Aribwo nyuma yaje kwibaruka abana bane abahungu 3 ndetse n’umukobwa umwe.

 

Inkuru yabaye kimomo hose Bose baratungurwa, ubu kuri ubu kubyara ukuze si ikintu abantu bagitindaho cyane nko mu bihe byashize.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: legit post

Advertising

Previous Story

Umukozi wo murugo yafunzwe azira gutangamo pass umwana wa boss we ayiha umuvandimwe we

Next Story

Ni agahinda ku bana bane bibana nyuma y’uko nyina ubabyara yitabye Imana naho papa wabo agafungwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop