Kimwe mu bintu bibabaza no kumenya ko umukunzi wawe cyangwa umufasha wawe aguca inyuma nabyo birimo, kuko bishobora gutuma ufata umwanzuro uhubutse cyane ko bavuga ko urukundo rushobora kugukoresha ibintu nawe utaruziko wakora.
Niko byagenze kuri uyu mukobwa aho iyi nkuru ye ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga bibaza uburyo uyu mukobwa urukundo yakundaga Umusore rwamuhatirije kwiyahura akiyambura ubuzima.
Bivugwa ko uyu mukobwa utabashije kumenywa imyirondoro ye yari amaze iminsi micye agiye kuba hanze y’igihugu cye cya Kenya, aho yari yagiye kuba mu gihugu cya Poland mu gace kitwa Dublin ndetse ko yari amazeyo iminsi micye kuko yari ahamaze iminsi 4.
Ubwo yajyaga kuba hanze yasize mu gihugu afite yo umukunzi ndetse ko we nuwo musore bakundanaga bari bari mu rukundo rushyushye ariko uyu mukobwa bikavugwa ko yakundaga uyu musore cyane kurusha uko Umusore we yamukundaga.
Akimara kugenda rero uyu musore wari usigaye wenyine byabaye ngombwa ko aca inyuma umukunzi we kuko umukunzi we yari yagiye kure ye mu kindi gihugu maze amakuru aza kugera kuri wa mukobwa ko umukunzi we yamuciye inyuma.
Umukobwa kubyakira byamurenze biranga birangira afashe umwanzuro wo kwiyahura kubera uwo musore wamubabarije Umutima akamuca inyuma. Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwihanganisha umuryango wuyu mukobwa ndetse n’inshuti ze.
Source: thetalk.ng