Umukobwa yibagishije ururimi kugira ngo ajye asomana neza

19/04/2023 21:08

Inkuru zo kwibagisha ururimi ni gake zumvikana mu matwi y’Abanyarwanda ariko nanone ni zimwe mu nkuru zongeye kumvikana ubwo umukobwa umwe yabikoze kugira ngo ajye abona uko asomana neza.

Uyu mukobwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga yavuze mu buryo burambye uburyo yaciye igice cy’ururimi rwe kugira ngo azamure urwego rwe rwo gusomana.Rochelle Garett, ufite bagera kuri kimwe cya 2 cya Miliyoni kuri Instagram , akoresha amazina ya Xehli G aherutse kuvuga uburyo imwe mu mitsi ye yagize ingaruka ku buzima bwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko bikekwako akomoka muri Brazil , yaciye agace kamwe k’ururimi rwe kuko kari kagufi cyane katumaga agira ikibazo cyo kurya no guhekenya.Uyu kizigenza ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko aka gace yaciye kururimi rwe kamugizeho ingaruka kuko katumye yitakariza icyizere agorwa no guteretana no kunanirwa kwishimira gusomana.

Kuva yakurwaho ako gace k’ururimi rwe , Rochelle yavuze ko yumva amerewe neza kandi amaherezo ashobora kwishimira kuryoshya n’abandi mu byerekeye gusomana.Ati:

”Kugeza ubu ndumva meze neza cyane, ntarigeze nsoma umuntu uwari we wese mu by’ukuri.Ni ibyiyumviro bidasanzwe gusomana n’umuntu byabaye byiza cyabe kuruta uko nari narabikoze mu buzima bwanjye”.

’Noneho bisa naho ururimi rwanjye ruba rurerure iyo nsomana – mbere y’uko ruhagarira. Umuntu wese wansomye mbere yatekereje ko ntari nzi ibyo nkora.

Uyu mukobwa urema ibiganiro yavuze ko yibasiwe cyane kubera uburyo avuga kandi yakiriye ibitekerezo byuzuyemo ubugome cyane byatangwaga n’abamwibasiraga kuri murandasi ari na byo byamuteye kwibagisha ururimi.Rochelle yiyemereye ati:”Nibasiwe nkiri muto kubera ko uburyo mvuga bitandukanye”.



Advertising

Previous Story

Umugore yasobanuye uko yararanye n’umurambo amezi 6 kugira ngo abone gutwita bikaba iby’ubusa

Next Story

Uburyo bwagufasha kubaza umuntu uko amerewe akakubwiza ukuri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop