Iyi ni imwe mu nkuru zitangaje ndetse zigoye kuzemera gusa yabayeho.Uyu mugore yasobanuye ko yararanye n’umurambo igihe cy’amezi 6 ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Umugore wo mu gihugu cya Nigeria witwa Adeabo yasobanuye iby’agahinda ke ndetse no kutabyara kwe , agaragaza ko yari yarashyingiwe amaze imyaka nyinshi nta mwana afite gutwita byarananiranye ntibikunde.
Uyu mugore yavuze ko mu gushaka umwana yaje kujya mubapfumu bakamubwira ko kugira ngo atwite asabwa kujya kuryamana n’umurambo igihe cy’amezi 6 ubundi bakamwemeza ko aribwo imikoshi yari imuriho azamuvaho.
Adeabo yarabyemeye ndetse ashaka naho azajya akamarayo ayo mezi atandatu aryamana n’umurambo.
Uyu mugore avuga ko yamaze icyo gihe byaranze agaragaza ko aricyo gihe kibabaje yigeze abamo mu buzima bwe bwose.Avuga ko kuryamana n’umurambo ariwo mwanzuro mubi yigeze afata.