Abayobozi bo ku ishuri rya Harrison Central High School muri Mississippi bangije ibirori by’umwana w’umukobwa nyuma Yuko yabwiwe kuvanamo ipantaro yari yambaye ngo agende yambaye ikariso.
Dallas wari wambaye ishati y’umweru ndetse ni pantaro y’umukara ku birori bye byo gusoza amashuri. Mugihe ibi birori byari birimbanyije, yabwiwe ko imyambaro yambaye itemewe hubwo akwiye kuvanamo ipantaro yari yambaye kugira atambuke nk’abandi ngo dore ko uyu mwana yari yambaye nk’abahungu kandi bitemewe mu mahame yiryo shuri.
Umuryango wa Dallas wavuze ko umwana wabo yabwiye gukuramo ipantaro yari yambaye ubwo bivuze ko yari gutambuka yambaye ikariso gusa, Niba atatambuka yambaye ipantaro!!! Ibi byari ibintu umwana wanjye yari yaraharaniye kugira abigereho, nyina wa Dallas avuga.
Mushiki wa Dallas wari wasoje kwiga nawe yavuze ko yababajwe no kutabona mushiki we atambuka mu birori bye byo gusoza amashuri.
Nyirakuru wari wagenze urugendo rurerure kugira ngo yitabire ibyo birori nawe yavuze ko yababajwe nibyabaye cyane ko umwana yakoze imyaka igera kuri 12 ngo abigereho.
Mugahinda Kenshi umuryango wagize n’umwana ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo uyu mwana yahuye nicyo hibazwa impamvu uyu mwana yakorerwa ibintu nkibyo.
Source: your tango