Advertising

Umuhanzi Celine Dion wavuzwe ko yapfuye yahuye n’uburwayi bukomeye bwatumye ahagarika ibitaramo

05/27/23 21:1 PM

Umuhanzi Celine Dion ufite imyaka 55 y’amavuko yatangaje ko yahagaritse ibitaramo bye yari asigaje gukora nyuma yo kumva ubuzima bwe butameze neza.

Indwara yitwa ‘Stiff-person syndrome’ ikomeje kubangamira ubuzima bwa Celine Dion cyane dore ko ari zimwe mu ndwara zica mu gihe cya vuba.Uyu muhanzikazi yagize ati:” Ndababaye cyane kubera ko ntazongera guhura namwe , kugeza ubu ndimo gukora cyane kugira ngo mere neza gusa ibitaramo ni ikintu gikomeye kuko niyo waba umeze neza 100/100 ntihajya haburamo ikibyangiza”.

Yakomeje agira ati:” Nibyo rwose byanteye igikomere ariko ningombwa ko mbihagarika kugira ngo mbanze noroherwe ubundi nzagaruke na cyane ko nzongera nkagaruka”.

Ubusanzwe Celine Dion ya uzwe gupfa ndetse abantu batandukanye baramubika kumbuga nkoranyambaga. Celine Dion yakunzwe mundirimbo zitandukanye zirimo ‘My Life Will Go On, …. Ni umuhanzikazi wavutse mu 1968 avukira muri Canada.

Previous Story

Umukobwa yangirijwe umunsi we wo gusoza amashuri nyuma yuko abwiwe kuvanamo ipantaro yari yambaye ngo agende yambaye ikariso

Next Story

Rihanna yambaye arenga milliyari ku birenge bye !

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop