Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa TikTok, yagaragaye mo umukobwa wahaye basaza be ibiryo ku makoma nyuma Yuko ngo banze koza amasahane.
Mu mashusho akomeje kuvugisha benshi dore ko iyo video imaze gukundwa n’abarenga ibimbi mirongo itanu kuri uru rubuga rwa TikTok ku Zina rya @de_ouse.
Uyu mukobwa yavuze ko yavutse ari umukobwa mu bahungu bane, bakaba bakunda kurangiza kurya ntiboze ibyo baririyeho. Niko gufata umwanzuro akabahera ibiryo ku makoma.
Mu mashusho, abo basore bigaraga uko bitwaye babonye babagaburiye ibiryo ku makoma dore ko ntayandi mahitamo bari bafite ahubwo ibiryo babiririye ku makomo dore ko harimo n’uwera ndavuga umuceri.
Ayo mashusho afite iminota 4 n’amasegonda 8, uyu mukobwa witwa Chidinma nibwo yavuze ko abavandimwe be batajya boza amasahane.
Source: TUKO