Ikizungerezi Linda ukina muri filime Umuturanyi yavuze ko Rusine uko akina muri filime arinako ameze mu buzima busanzwe

09/06/2023 08:30

Linda ugaragara muri filime umuturanyi ikaba ari filime y’uruhererekane ica kuri YouTube, ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV mu kiganiro the choice live yavuze ko burya Rusine uko akina muri filime umuturanyi arinako ameze mu buzima busanzwe.

 

Ibyo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na the choice live kuri uyu wa kane taliki ya 8 kamena.Ubwo yari mu kiganiro kandi yabajijwe indirimbo aharaye muri iyi minsi avuga ko aharaye indirimbo yitwa Fout de TOI ya Element Eleeh na Bruce Melodie ndetse na Ros kana.

 

Uyu mukobwa kandi ubwo yabazwaga ibimworohera ari ugukinana na Boss we Clapton Kibonke cyangwa se Rusine Patrick, yavuze ko ngo ibyoroshye ari ugukinana na Clapton Kibonke ukina yitwa Gatogo ngo kuko Rusine we uko akina muri filime ninako amezeu buzima busanzwe.

 

Yanatangaje ko kandi nawe afite inzozi zo kuzagira filime ye aho kugaragara muzabandi gusa.Yavuze ko kandi burya gukina filime bifite ikintu kinini bimumarira mu buzima ngo dore ko Filime zimuhuza n’abandi bantu bamuha akazi katari gukina filime gusa.

 

Ubusanzwe uyu mukobwa ni umwe mu

bakobwa bameze neza muri cinema nyarwanda ndetse akaba ari n’umwe mu bakobwa beza bikibero gikurura abatari bacye.

 

Si filime umuturanyi gusa agaragara mo ahubwo agaragara no muri filime yitwa nyinshi dore ko anyura mu za Killer Man ndetse ubu ntiwatinya kuvuga ko uyu mukobwa amaze kwamamara muri cinema.

 

Source: the choice live

Previous Story

“Kubona icyo kurya muri iyi minsi i kigali birasaba Gutuburira abantu” ! G Taff wamamaye k’umavubi yahamije ko kurya muri ino minsi bigoye bityo kubeshya abantu akaba aricyo gisubizo

Next Story

Umukobwa yagaburiye basaza be ibiryo ku makoma nyuma yuko uko bose banze koza amasahane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop