“Gusomana bikorwa n’abashakanye” Mukuru wa Anitha Pendo yabujije abantu kujya basomana n’abo bakundana cyangwa batabanakuko bisenya ingo

15/03/2023 09:11

Gusomana ni igikorwa kigaruka kenshi ku bantu bagirirana urugwiro bikaba akarusho iyo basanzwe bakundana ibi bya ‘cher na chouchou’ gusomana bigaruka kenshi hagati yabo. Gusomana kandi bigaragara iyo abantu b’inshuti magara bahuye badaherukana bakabikoresha basuhuzanya ,igihe abantu bari kumwe bishimiranye, bigakunda kuba cyane nk’igikorwa kibanziriza imibonanompuzabitsina.

Ubwo yabazwaga icyo atekereza kukuba abantu bari mu rukundo basomana Asumpta ntiyariye iminywa uretse ko atanahise asubiza vuba. Uyu mudamu bivugwa ko ari mukuru wa Anitha pendo ukora kuri RBA yasubije umunyamakuru ko ntacyo gusomana bitwaye kubabyemerewe cyane ko ari ikimenyetso cyabakundana. Ati:”Gusomana byubahwe ku bakundana”.

Ubusanzwe uretse yuda uvugwa mu gitabo cya Bibiliya ntawundi muntu wari waboneka asoma umuntu yifuriza ikibi.Akenshi usanga abasomana ari abantu bishimanye, bagiriranye amarangamutima ,abavandimwe cyangwa abashaka gusohoza inshingano z’urugo. Nubwo iyo abantu basomanye bigatinda bishobora kwanduza indwara zinyuranye zandurira muguhuza amatembabuzi yo mukanywa, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko gusomana ari kimwe mu bintu biruhura iyo bikozwe hagati yabantu babyemerewe cyane cyane umugabo n’umugore nk’ikicyimenyetso cyo gukunda no kwizerana.

Ntitwakwibagirwa kandi ko hari nabishora mu byo gusomaba babitewe n’irari ry’umubiri badafite n’ubwirinzi bwabarinda ibyakurikiraho kuko akenshi birangira habayeho kwishora mumibonano mpuzabitsina nyamara batabiteganyije . Uyu Bivugwa ko ari mukuru wa Anitha Pendo we avuga ko nta muntu ukwiye gusomana adakuze cyangwa atari umugabo n’umugore ngo kuko havamo ingaruka zinyuranye zirimo nizo twavuze haruguru.

Niba ufite umuntu mujya musomana mwaba mubyemerewe cyangwa mutabyemerewe menya ko bishobora kugira ingaruka runaka zirimo n’indwara zishobora kwandurira muri iicyo gikorwa.

Umwanditsi: Shalom Parrock

Advertising

Previous Story

Ibyo wamenya ku muti wongerera abagore ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Next Story

Umukobwa yaciwe Miliyoni 10 nyuma yo kwanga gushakana n’umusore wamwishyuriye amashuri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop