Umukobwa yabeshye umukunzi we ko atwite kugira ngo arebe uko abyitwaramo umusore amaze kumenya ko atwite ahita umwanga burundu amubwira ko atari kurwego rwe

by
05/09/2023 20:15

Ibi bikunze kuba kubantu benshi batekereza ko abasore benshi banga urubyaro.Mu gutekereza gutyo , umusore yamweretse ko we adakina ahitwa amusezerera nyuma yo kumukinisha avuga ko atwite.

 

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria ariko utavuzwe amazina akomeje kurira ayo kwarika nyuma yo kubeshya umusore bakundanaga ngo aratwite, umusore yamara kubyumva agahita akamwanga.

 

Nk’uko bigaragara mu butumwa aba bombi bandikiranye , umukobwa yamusabye umwanya kugira baganire amubwira ko hari ikintu cy’ingenzi ashaka ko baganira nyamara ashaka kumubeshya ko bitegura umwana.

 

Uyu mukobwa yagize ati:” Mukunzi nukuri , nagerageje gutegereza imihango ariko narayibuze icyumweru bibiri birashize, ahari tugiye kwitegura umwana”.

 

Nyamusore mukumva aya magambo yahise agaragaza uburakari budasanzwe, atangira gushyira amakosa kumukobwa kugeza amubwiye ko atanamuzi ndetse ko atakimukunda.Uyu musore yavuze ibi ahakana ko yateye inda , nyamara mu gihe bivugwa ko aba bombi bari hafi kubana.

 

Mu magambo yasohotse mu kanwa k’uyu musore , yavugaga ko ngo uyu mukobwa atari ku rwego rwe ko ngo niba ashaka ko babana atabimwemerera.Bamwe mubagize icyo bavuga kuri aya mashusho , bagaragaje ko uyu musore yahubutse ngo na cyane ko uyu mukobwa yamubeshyaga , abandi bemeza ko ari amakosa , kubeshya umukunzi wawe ugamije kumva ikimuvamo.

 

Uwiyise Worth kuri TikTok yagize ati :” Erega nanjye ibi narabikoraga nkabeshya abasore ko ntwite kugira ngo mbone amafaranga, ntabwo nitaga kukuba unkunda cyangwa utankunda icyo nabaga nshaka ni amafaranga”.

 

Khummy yagize ati:” Ese ni gute utekereza gukundana n’umusore ukubwira ko utari ‘Type’ ye ? Muba murebahe”.Benshi bagiriye inama abakobwa n’abasore babasaba kuba maso no kumenya ubwenge.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kundwara yitwa Scolionophobia ituma umwana atinya ishuri

Next Story

Police yo mu Butaliyani yinjiye mu kibazo cya Kanye West n’umugore we ita muri yombi umushoferi w’ubwato wari ubatwaye ubwo bakoraga ibiteye isoni

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop