Byinshi wamenya kundwara yitwa Scolionophobia ituma umwana atinya ishuri

05/09/2023 19:30

Scolionophobia, ni indwara ituma abantu batinya gusubira ku ishuri ndetse bakumva batewe ubwoba nabyo.Bivugwa ko iyi ndwara ishobora kuba iterwa n’umunaniro umuntu yahagiriye n’ibindi.

 

Ikinyamakuru Evalandclinic, gitangaza ko iyi ndwara ya Scolionophobia, ituruka kubintu binshi bitandukanye ariko nanone ikibanda kubana cyane cyane bagiye gutangira amashuri y’inshuke haba icyiciro cya Mbere ndetse n’icyo hagati kugeza ku mashuri abanza.

 

 

Iyi ndwara iyo yafashe uwo mwana, ituma atinya bikomeye ishuri kuberaa impamvu abarimo kwiha muri we ariko adashobora kuzisohora ngo avuge impamvu atarimo kujya kwiga.Abahanga bemeza ko iyi ndwara ifite aho ihuriye na no kuba umuntu afite ikibazo mu mutwe cyangwa (Mental Disorders).

 

 

Bamwe mubana , baba barwaye iyi ndwara, banga kujya ku ishuri , bagatanga impamvu zitandukanye ndetse kugeza  n’ubwo bamwe birwaje bakarembaa.Abana n’abantu bakuru, baba bumva basiba ishuri kandi nta mpamvu yumvikana bafite.Iyi ndwara yo kwanga kujya ku ishuri, ifite aho ihuriye n’umunaniro ukabije uba uri mu muntu bigatuma bimwe na bimwe abyanga by’umwihariko ibyo aziko biramusaba imbaraga kwirirwa ahantu.

 

 

ESE NINDE USHOBORA GUHURA N’IYO NDWARA YA SCHOOL PHOBIA ?

 

Abahanga bemeza ko iyi ndwara ifata cyane abana bato nko kuva ku mezi 18 kugezakuri 24.Benshi muri aba bana , batangira kwiremamo icyitwa ‘Separation Anxiety’, bakumva batahora hamwe n’abantu babarera cyangwa abandi bantu.

 

 

Iyi ndwara kandi ikunda gufata abana , bafite ababitaho , babahozaho ijisho, ku buryo hari ubwo baba batamenyereye abantu , bikageraho bakabatinya burundu.Iyi ndwara ya Scolionophia, ifata abana ku kigero cya 2% kugeza kuri 5% by’abana.Ibi bishatse kuvuga ko 1 mu bana 20 aba arwaye iyi ndwara.Ifata cyane abana bari hagati y’imyaka 5 n’ 6 cyangwa 10.

 

Ikinyamakuru twagarutseho haraguru dukesha iyi nkuru , ntabwo cyigeze kivuga neza impamvu zitera iyi ndwara.Baranditse bati:” Ntubwo hari izo twavuze ariko nyamara , rimwe na rimwe ntabwo icyateye iyi ndwara ku mwana wawe akenshi gipfa kumenyekana”.

 

 

Bimwe mu byo  bagaragaza nk’impamvu, zishobora kuba imbarutso yayo; ni Ubwoba cyangwa guhohoterwa akorerwa murugo, Kuba mu rugo ntabushobozi bafite , Kuba haribyo atabona , kuba yarigeze gusererezwa n’abandi bana ku shuri, Kuba akubitwa n’abandi bana, kwanga guhanwa n’abarezi , kuba agira imbogamizi mu myigire .

 

 

IBIMENYETSO BYAYO KU MWANA .

 

 

Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragara ku mwana wanze ishuri kubera Scolionophia, harimo ; Kuba yarwara Diyare, Kurwara umutwe , Kuruka , Kuribwa munda, n’ibindi.Ababyeyi bakwiriye kwita cyane ku mibereho y’abana babo cyane cyane kubuzima bwabo, babahereza iby’ibanze , banakurikirana ibibazo bagirira ku shuri.

Advertising

Previous Story

Afite ubuhanga budasanzwe ! Byinshi kuri Bray Pro washoboye imizi kuri Director Drex Lee wamamaye mu gutunganya amashusho

Next Story

Umukobwa yabeshye umukunzi we ko atwite kugira ngo arebe uko abyitwaramo umusore amaze kumenya ko atwite ahita umwanga burundu amubwira ko atari kurwego rwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop