Police yo mu Butaliyani yinjiye mu kibazo cya Kanye West n’umugore we ita muri yombi umushoferi w’ubwato wari ubatwaye ubwo bakoraga ibiteye isoni

by
05/09/2023 20:55

Police yo mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani, yatangaje ko yamaze guta muri yombi umushoferi wari utwaye ubwato bwarimo Kanye West n’umugore we mushya Bianca Censori.Bavuze ko kandi kuva bakwandikira Kanye West n’umugore banze gusubiza.

 

Uyu mushoferi azabazwa ibyo yabonye ubwo yari atwaye aba bombi na cyane ko bagaragaye Kanye West yambaye ubusa ipantaro yamanutse ndetse umugore amuri mumaguru nk’uko Ikinyamakuru Nme.com kibitangaza.

 

Amakuru avuga ko aba bombi bashobora koreka imbaga y’urubyiruko mu gihe baba badakumiriwe kumyitwarire kuburyo byatumye na Police ibyinjiramo.Uwatanze amakuru mu gi Police cyo muri Venice yagize ati:” Hari ikurukiranwa rigomba gukurikira imyitwarire ya Kanye west na Bianca Censori . Bashobora kuzahanwa kuko ubwambure bwa Kanye West n’umugore bwagaragariye Isi yose.

 

 

Namwe mwarabibonye kimwe cya kabiri cy’ipantaro ye cyari hanze kandi namwe mwaba abatangabuhamya. Ubu twamaze kubona uwari utwaye ubwato turatangira kumubaza vuba”.

 

Uyu watanze amakuru kuri Dailmail yakomeje agira ati:” Byagaragaye ko bari bari mu biteye isoni , rero tuzabinyuza muri za Ambasade zombi tubahamagaze”. Umuyobozi w’ubwato barimo , we yahamije ko uyu mukozi we ashobora kuba ntacyo yabonye ngo na cyane ko iyo aza kugira icyo abona yari kuba yarabitangaje.

 

Kuva iki kibazo cyaba , ubuyobozi bwa Police muri Venice, bwandikiye Kanye West n’umugore we ariko ngo muri bose nta numwe wari wasubiza ubutumwa bwe.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umukobwa yabeshye umukunzi we ko atwite kugira ngo arebe uko abyitwaramo umusore amaze kumenya ko atwite ahita umwanga burundu amubwira ko atari kurwego rwe

Next Story

Kubona kuri The Ben mu Burundi hari abo bizasaba kwishyura Miliyoni 10 ndetse akanabasura bakaganira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop