Umukobwa w’uburanga Jay Boogie aratabaza asaba ubufasha nyuma yo kujya kwibagisha amataye impyiko ye ikangirika

22/11/2023 17:03

Umukobwa witwa Daniel Anthony Nsikan wamamaye nka Jay Boogie, ari mu buribwe nyuma yo kujya kwa muganga kwibagisha gusa bikarangira bigiye uko atabitekerezaga.Aho arembeye mu Bitaro akomeje gusaba ubufasha dore ko yagezemo tariki 30 Ukwakira 202

 

Ubwo yari kwamuganga , ngo uwamwitagaho , yamwegereye amubwira ko igikorwa cyo kumubaga cyamuteye izindi ‘Infection’ zari mu mubiri anamubwira ko zamaze gukwirakwira mu mubiri wose.Uyu muganga kandi yamubwiye ko byatumye n’impyiko ye yangirika ubwo bamukoreraga igikorwa cyo kumubaga.

Anyuze ku rubuga rwa Instagram , Boogie, yavuze ko akeneye amasengesho kuko ngo ubuzima bwe buri mukaga.

 

Yagize ati:”Nshuti zanjye bavandimwe, uyu munsi nakorewe ‘Surgery’ na Dr. Chidinma Akpa nyiri Bitaro byitwa Curvygirl bizwi nka CGE HEALTHCARE.Uyu wamvuye yansabye ko nahagarika imisemburo yanjye, ariko nyuma y’agahe gato, yahise ambwira ko ubuzima bwanjye bwangiritse kuko nari narwaye infection zamaze gukwira mu mubiri”.

 

Yakomeje agira:”Nyiri Bitaro yanze gukomeza kunyitaho kandi ntabundi bufasha mfite ubu ngubu.Nari narabihishe ariko maze hafi ukwezi ndi ku gitanga ndwaye iyi ndwara”.

 

Yakomeje avuga ko ubuvuzi bwinshi yakoresheje bwamumazeho amafaranga ndetse ko akeneye ubufasha n’amasengesho.

Advertising

Previous Story

Dore ibyo wakora mu gihe ihwa ry’Ifi ryafashwe mu muhugo wawe urimo kurya

Next Story

Papa Francis yavuze amagambo akomeye ku ntambara ya Israel na Hamas

Latest from Imyidagaduro

Go toTop