Umukobwa wo muri Kenya Huddah Monroe wamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga yatangaje ko adakeneye inshuti ahubwo ko akeneye abakiriye n’abamuha amafaranga cyane.
Monroe yemeko nta nshuti agira ndetse ko ntanizo akeneye.Yagize ati:” Nkunda ubuzima bwanjye ubu , nta nshuti mfite kandi ntanizo nkeneye. Abakiriya banjye n’abankurikira nibo nshuti zanjye abandi mwese ndabasabye , ntimukampamagare , ntimukanyandikire, ntabwo mbazi kuva uyu munsi n’ikindi gihe”.
Uyu mukobwa yemeza ko abantu bubu bavuga ko muri inshuti ndetse bakaza no kukureba nyamara bagira ngo batware amazimwe gusa.Ati:” Abantu bubu ntabwo bakwitayeho , baguhamagara bagira ngo batware amazimwe gusa , ariko abakiriya bawe burya nizo nshuti zawe”.
Uyu mukobwa yemeza ko mu gihe abantu mudakorana ubucuruzi runaka , nta nimpamvu yo guhamagarana cyangwa kwandikirana.