Kugeza ubu ubukwe bwa Zari Hassan na Shakib Lutaaya bwahiye aho aba bombi bagiye kwibanira nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Ubusanzwe Zari Hassan ni umwe mu bagore bazi kwambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba umwe mubakirekazi babayeho mu buzima bifuza nk’uko bigaragazwa n’amakuru we ubwe atanga binyuze kumbuga nkoranyambaga ze.Zari arisha ubuzima ikiyiko kinini gusa ntagitangaje kuko nawe azi gukora cyane kugira ngo ibyo byose abigereho.
Zari Hassan azi guhitamo ibyo yambara , uburyo abyara ndetse n’igihe arabyambarira.Muri make ni umwe mu bagore babayeho uko babyifuza ariko abikesha gukora cyane.Amafoto ya Zari ubwayo atera abagabo bamwe ubusambo ndetse unyuze kuri konti ye Instagram ntabwo uhava kuko uba wirebera ikiremwa giteye uko cyabyifuje.
Nk’uko bikomeje gutangazwa n’inyamakuru byinshi byo muri Tanzania, kugeza ubu umubyeyi wa Shakib Lutaaya (Nyina), kuri ubu yuriye indege aza mu bukwe bw’umuhungu we n’umukirekazi Zari Hassan umurusha imyaka.Iyi nkuru yacu y’uyu munsi twaguteguriye amwe mu mafoto agaragaza neza uburanga bw’uyu mugore utajya urya indimi iyo bigeze kuri Shakib umusore muto ariko ufite ubushake bwo gukora.
https://www.instagram.com/p/CwXDrx9sFMD/
Amafoto agaragaza uburanga bwa Zari nawe urajya kuri Konti ye ya Instagram ukomerezeho.Uyu ni umwe mu bagore bafite amafaranga ndetse bazi no kuyakorera.