Umukobwa wo muri Afurika y’epfo yarize cyane nyuma Yuko aryamanye n’umusore amubeshye ko Ari umwavoka

29/10/2023 20:29

Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Afurika y’epfo yagaragaye mu mashusho Ari kurira cyane avuga ko umuhungu yamuterese amubeshya ko Ari umwavoka yize cyane bikarangira uyu mukobwa yemeye kuryamana ariko nyuma akamenya ko burya wamusore atuze.

 

Abinyujije ku rukuta rwe TikTok, uyu mukobwa yavuze agahinda yatewe n’uyu musore wamuterese amubeshya ko Ari umwavoka ndetse bakagera naho baryamana aziko akundana n’umusore wize neza, ariko nyuma agasanga Atari umwavoka.

 

Uyu mukobwa kandi mu mashusho yagaragaye avuga ko igihe cyose yabaga arikumwe nuwo musore, uwo musore yabaga Ari kuvuga amagambo akoreshwa n’abavoka, ndetse ibyo nibyo uyu mukobwa yagenderagaho avuga ko uyu musore Ari umwavoka.

 

Nyuma nibwo yaje kuvumbura ko uyu musore yari araho gusa Atari umwavoka ndetse ko yamubeshye. Niko kujya ku imbugankoranyamaga maze atangira kugisha inama abantu ababaza Niya yajya kurega uyu musore kubwo kwigira ibyo ataribyo bikarangira banaryamanye.

 

Mu magambo ye yagize ati “Nahuye n’umusore maze anyaka nimero za telephone zanjye ndazimuha, twatangiye kujya tuvugana nyuma y’ibyumweru bicye, turasohokana tujya guteretana. Yahoraga yitaba telephone nyinshi avuga nk’umwavoka, avugana n’abacananza.

 

Yakundaga kunsura ndetse tugakora urukundo inshuro nyinshi. Nyuma naje kumenya ko akora kuri sitasiyo zitanga esanse, ndetse amenye ko namuvumbuye ahita abloka ahantu hose. None ndibaza niba natanga ikirego mu rukiko, imodoka yazaga kundeba atwaye yari iya sebuja.

 

Ndabinginze mungire inama yicyo nakora.Icyakora abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu mukobwa nawe afite ikibazo kuko ngo yakundiye uwo musore akazi ke aho kumukundira uwo ariwe.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Dore amakosa abakobwa bakora iyo basohokanye n’abasore bwa mbere

Next Story

China : Umwana w’umukobwa w’imyaka 3 yatabawe nyuma y’uko inkende zimushimuse arikumwe n’ababyeyi be mu mashamba

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop