Mu gihugu cy’Ubushinwa haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 watabawe nyuma yuko inkende zimushimuse arikumwe n’ababyeyi be mu mashamba.
Uyu mwana yasanzwe mu ishamba hagati mu bihuri ariho uyu mwana yari yihishe.Uyu mwana muto w’umukobwa yarikumwe n’ababyeyi be mu mashamba ya Liupanshui mu magepfo y’uburengerazuba bw’Ubushinwa, aho bari muri ayo mashamba bari gutembera bisanzwe nk’abandi bantu Bose, gusa ayo mashamba azwiho kubamo inkende nyinshi.
Ubwo bari muri ayo mashamba ababyeyii buyu mwana bavuze ko bahindukiye ho umunota mu kugarura amaso bakabura umwana wabo aho aganye. Nyina w’umwana yatangiye kurira cyane atakamba Niko kwitabaza abashinzwe umutekano mbese yahise ahamagara Police.
Umuryango wuyu mwana wihutiye kujya mu giturage cyari aho hafi maze batangira gusaba ubufasha, ubwo barebaga mu mashusho yafashwe na camera nibwo baje kuvumbura ko Ari inkende zatwaye umwana wabo.
Niko abashinzwe umutekano bahageraga maze bajya gutangira gushaka umwana mu mashamba.Hashize amasaba abiri bari gushaka uyu mwana baje kumubona Ari mu bihuri, icyakora uyu mwana yasanzwe wenyine inkende zamaze kumusiga aho wenyine, basanga afite ibisebe kumubiri we ndetse n’imyenda ye isa nabi cyane.
Uyu mwana yabajijwe aho inkende zimushimuse zagiye maze atungira abashinzwe umutekano aho zanyuze, arinabyo byemeje ko arizo zari zimushimuse.Icyakora uyu mwana ntabikomere yari afite bikabije ndetse yahise ashikirizwa ababyeyii be.
Source: thesun.ie