Umugore wanjye yantanye kubera ko nta mafaranga ahagije mfite

05/01/2024 12:31

Inkuru yuyu mugabo usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Kenya ikomeje kuvugisha benshi aho yavuze ukuntu umugore we yamutaye ubwo yahuraga akazi ke amuta amuziza ko nta mafaranga ahagije bafite.

 

 

Uyu mugore witwa Triza Zebed azwi cyane n’abantu bakunda kumva indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zo mu gihugu cya Kenya ndetse kuri ubu akaba amaze kumenywa n’abatari bacye hirya no hino. Uwo akaba Ari umugore wa Obed Zebed ariwe wamutaye dore ko ngo yamuhoye ubucyene.

 

 

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’umunyamakuru yavuze ko mu minsi ishize aherutse gutandukana n’umugore we ariko bakaba bari barahisemo kubigira ibanga mu buryo bwo kwirinda rubanda ariko kubera stress bikaba ngo byarangiye uyu mugabo amakuru yose yo gutandukana n’umugore we ayashyira hanze.

 

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko umugore we yamutaye akamusigana abana ngo ariwe ubitaho nyuma yuko business yo gucuruza imbuto bari bafite ihombye.

 

 

Yakomeje avuga ko ubwo umugore we Triza Zebed yatangiraga kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangiye kumwiryaho noneho biba akarusho ubwo business yo gucuruza imbuto yahombaga maze agatangira kubura amafaranga yo kwita ku muryango bityo bituma umugore we amuta.

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ari kwita ku bana be ariko stress na depression bikaba bimumereye nabi. Akaba akomeje gusaba abantu benshi ko bamufasha kugira ngo arebe ko yagarura umugore we mu rugo.

 

 

 

 

Source: Paxson TV

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Umukobwa wabaye Miss wa Namibia ashaka kuba Perezida

Next Story

Umuhungu w’imyaka 18 wari ikinege iwabo yarize arahogora nyuma yo kumenya ko nyina umubyara atwite yitegura kwibaruka

Latest from HANZE

Go toTop