Monday, May 20
Shadow

Umukobwa wa nyakwigendera Mr Ibu yibye Tik Tok ye ayindura amazina

Nyuma y’amasaha make Mr Ibu apfuye, umukobwa we Jasmine , yahinduye amazina ya Tiktok ye ayigira iye.

Ibi yabikoze ubwo hari haciye amasaha make gusa se apfuye, dore ko ari umukobwa Mr Ibu yakuye mu kigo kirera imfubyi muri Nigeria akiyemeza kumurera akamukuza nk’umwana we.Amakuru avuga ko uyu mukobwa yakoze ibi , agahita ahindura amazina , agasiba n’amafoto byose bya se agasigaho ibye.

Nk’uko byatangajwe na Tosin Silverdam, ukoresha imbuga Nkoranyambaga, we yanenze cyane  uyu mukobwa avuga ko bitari bikwiye ko yiyitirira konti ya nyakwigendera yakurikirwaga n’abarenga Miliyoni.

John Okafor wamamaye nka Mr Ibu, yatangiye kurwara muri 2023 gusa iby’urupfu rwe byatangajwe ku wa 02 Werurwe 2024, bivugwa ko yaguye mu Bitaro bya Evercare.

Mbere y’uko apfa, Police yo muri iki gihugu cya Nigeria, yari yataye muri yombi umwana we w’umuhungu Oyeabuchi n’uyu mukobwa we Jasmine babahora kwiba amafaranga yatanzwe nk’inkunga yo gufasha se wari urembye.