Umugore witabye Imana iminota igera kuri 15 yagize byinshi atangaza nyuma y’uko we avuga ko yamaze imyaka 5 mu Ijuru.
Dr Lynda Cramer watangajwe ko yitabye Imana iminota irenga 14, akagaruka Gicurasi 2001 yavuze ko n’ubwo bo babonaga amaze iminota micye hubwo we aho yari ari yahamaze igihe kirekire cyane.Mu mashusho yaciye kurubuga rwa YouTube, Cramer yavuze ko yabyutse mu gitondo agiye gukaraba mu rugo rwe ruri muri Leta zunze ubumwe za America nyuma akitura hasi agacubira mu mazi.
Yakomeje avuga ko uwahoze ari umugabo we yaje yiruka kuko yari aguye kugira ngo amutabare.Yakomeje avuga ko nyuma byatangajwe ko yitabye Imana iminota igera kuri 15.
Lynda yakomeje avuga ko, yabonaga abantu bose bazaga kureba uko byagenze ndetse nawe ubwe yabonaga umubiri we ko utakiri guhumeka.Yakomeje avuga ko yagiye mu Ijuru imyaka igera kuri 5, ariko ubu akaba yaragarutse mu buzima busanzwe ndetse arinayo mpamvu ari kuvuga ibyo yabonye mucyo twakita Mubundi buzima cyangwa Afterlife.
Mubyo yavuze yabonye, harimo imisozi ikubye inshuro 30,000 umuzozi wa Everest kandi tuziko ariwo musozi w’ambere mureremure ku isi.Yakomeje avuga ko ugereranyije iyo misozi yabonye niyi miturirwa ibarizwa I Dubai ntaho bihuriye ngo doreko iyo misozi iruta iyo miturirwa kure cyane.
Yongeyeho ko kandi yabonye ubusitani bwiza ndetse n’ibiyaga. Ndetse ko Mubundi buzima ubona inzibutso z’ubuzima wabayemo.Yasoje avuga ko Mubundi buzima cyangwa Afterlife kandi bishoboka ko wakihindura icyo ushaka niba ushaka kuba inuma waba inuma.
Source: ladbible