Umukinnyi wa Filime z’urukozasoni Jesse Jane n’umukunzi we basanzwe munzu bitabye Imana

28/01/2024 14:08

Umugore wamamaye muri Filime z’urukozasoni Jesse Jane n’umukunzi we basanzwe munzu bapfuye bikekwako baba bishwe n’ibiyobyabwenge byinshi nk’uko byatangajwe ku munsi wo ku wa Kane.Imirambo ya Jane wari ufite imyaka 43 n’umusore bakundanaga witwa Brett Hasenmueller yasanzwe munzu yabo ahitwa Moore Oklahoma ku wa Gatatu ibonwe n’uwakoreshaga uyu musore Brett Hasenmueller.

Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko hatigeze hamenyekana igihe aba bombi bapfiriye dore ko Raporo yatanzwe yagaragaje ko urupfu rwabo rufite aho ruhuriye n’ibiyobyabwenge.Uyu Jane Jesse amazina ye bwite yari Cindy Howell avukira muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Jane Jesse yagaragaye muri Filime zirenga 100 z’urukozasoni [ Pornography ] nyuma aza kugirwa Umuyobozi w’ikiganiro kuri Playboy TV.

Yagaragaye muri Filime z’urukozasoni harimo izitwa ; Entourage, The Tonight Show na Bad Girls Club.Muri 2018 yarafunzwe zizwa kwiyandarika mu ruhame ahitwa Normal muri Okla, nyuma byaje kuvugwa ko we n’umukunzi we bakubiswe na Police barabanoza babaziza gutaha basindiye ahitwa Moore.

Jane yarangije amashuri muri Moore High school 1998 nk’uko byasohotse mu inkuru yashyizwe hanze n’iri shuri muri 2000 [ Oklahoma Gazette ].

Advertising

Previous Story

Hatangajwe impamvu yateye Xavi Hernandez yifuza gutandukana na FC Barcelona

Next Story

“U Rwanda ntirushobora kwihorera ku barusebya” ! Minisitiri Bizima

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop