Hatangajwe impamvu yateye Xavi Hernandez yifuza gutandukana na FC Barcelona

28/01/2024 12:30

Umunya Espanye Xavi Hernandez utoza ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye atazakomezanya n’iyi kipe.Ibi byatangajwe nawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 nyuma y’umukino FC Barcelona yatsinzwemo na Villarreal igitego 5 kuri 3 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona ya Espanye [ La Liga ].

Xavi yagize ati:” Twageze aho tutagaruka.Igihe cy’impinduka kirageze , ndakeka aricyo gihe cyo kugenda.Uyu munsi naganiriye n’inama y’ubutegetsi hamwe n’Ubuyobozi bw’Ikipe.Nzagenda ku wa 30 Kemana.Xavi yakomeje avuga ko iki ari icyemezo cyiza kuri we no ku ikipe muri rusange.Yagize ati:” Iyi kipe ikeneye impinduka z’ikingira kamaro.Kuva muri Barcelona ni icyemezo cyiza ku mpande zombi, ninjye ufite inshingano nyinshi bityo abakinnyi bazumva bafite umudendezo ubu”.

Xavi Hernandez yagizwe umutoza w’iyi kipe ya FC Barcelona tariki 06 Ugushyingo 2021 asimbuye Ronald Koeman.Nk’umutoza mukuru yatwaye igikombe bibiri birimo Champiyona ya Espanye 2023.Kugeza ubu FC Barcelona irushwa na Real Madrid yambere amanota 10 [ Icumi ]. Muri 2023 nibwo Xavi yongereye amasezerano muri FC Barcelona yagombaga kumugeza muri 2025.

Advertising

Previous Story

Ingabo za EAC zari zoherejwe muri DR Congo zasubije ibendera zinavuga ko byari byifashe

Next Story

Umukinnyi wa Filime z’urukozasoni Jesse Jane n’umukunzi we basanzwe munzu bitabye Imana

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop