“U Rwanda ntirushobora kwihorera ku barusebya” ! Minisitiri Bizima

28/01/2024 19:49

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yeretse urubyiruko uburyo u Rwanda ruhora rutegeye amaboko abana barwo rukanabakirana urugwiro igihe cyose batashye ndetse n’ababaye ibigwari ntibahezwa.Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 27 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga kumugaragaro ibikorwa bibanziriza kwibuka Kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko hari urubyiruko rw’abanyeshuri basoza amasomo ya Kaminuza mu Rwanda bakajya kwiga hanze bahagera ntibazagaruke bagatangira gusebya u Rwanda bakiyunga kubatifuriza ineza u Rwanda.Ati:” Bamwe bagerayo bakiyunga kuri babandi bitwa ‘Ibigarasha’.Ibigarasha murabizi ? Nibabandi banga u Rwanda bagatangira ku rusenya kandi rwarabigishije , rwarabareze , bashaka ngo kuzaba mu Muhanga.Yagaragaje ko iyo Amahanga akurambiwe byanga bikunze akohereza iwanyu ndetse waba uhanga cyane birangira bagucyuye”.

Minisitiri Bizima akoresheje ingero z’abantu bari barahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda bagahungira mu Mahanga ya kure ariko ibyo bihugu bahungiyemo bikaza kubagarura kandi bakakirwa, yeretse uru rubyiruko ko mu gihe wakiranutse n’ubutabera wibereyeho mu mahoro.Ati:” Hari umusirikare wari Majoro witwa Ntuyahaga Bernard, uyu munsi ndavuga abantu b’i Butare gusa ( i Huye).Ntuyahaga yayoboye ikigo cya Gisirikare cya Ngoma.Ari mu bayoboye abishe abasirikare b’Ababiligi n’abandi barindaga Nyakwigendera Uwilingiyimana Agatha”.

Yakomeje agira ati:” Uyu Ntuyahaga yakatiwe n’Ububiligi imyaka 20 y’igifungo.Kirangiye abazungu barareba bati’ Umuntu wakoze Jenoside natwe ntitwamugumana hano , natwe ntawamenya ibyo azadukorera, baramuhambiriza baramuzana ariko arwana ngo ningerayo [ Mu Rwanda ] bazanyica.Ubu yaraje u Rwanda ruramwakira , yarangije igihano cye , nta rundi rubanza yaciriwe, ubu ameze neza i Kigali ari mu mahoro.Nibwo bwiza bw’u Rwanda ! Ruragorora.Ntabwo u Rwanda rwihimura”.

Yakomeje avuga kuri Ntuyahaga ndetse atanga n’izindi ngero zitandukanye zirimo n’abo muri FDLR bataha bakakirwa mu Rwanda.Yibukije urubyiruko ko uzajya agera hanze adakwiriye kwitandukanya n’ u Rwanda ngo abe umwanzi w’Igihugu cyangwa ngo aganzwe n’abanga u Rwanda, abasaba kuzabyirinda.

Isoko: IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Umukinnyi wa Filime z’urukozasoni Jesse Jane n’umukunzi we basanzwe munzu bitabye Imana

Next Story

Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro 2 mu gihe kitarenze umwaka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop