Umukinnyi wa Filime Jonathan Majors yahawe akato

19/12/2023 15:51

Umukinnyi wa Filime wamamaye muri Avengers yahawe akato atuma iyi filime isubikwa itariki yo kuyisohora isubizwa inyuma kubera ibyaha  ari kuregwa byo guhohotera uwari umukunzi we Grace Jabbari.

 

Emmy wamamaye nka Jonathan Majors muri filime za Marvel Studio by’umwihariko muri Avangers , akomeje gushinjwa icyaha cyo guhohotera Grace Jabbari umubyinnyikazi wari umukunzi we.

 

Ku munsi wo ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, nibwo uyu musore yashinjijwe n’Urukiko rwo muri New York ibyaha byo guhohotera uyu mukobwa w’Umwongereza.Uku kumuhohotera bivugwa ko byabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Umuvugizi  wa Marvel Studio , yavuze ko batazakomeza gukorana n’uyu musore kubera ibi byaha kuko ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa umwaka umwe ari muri gereza mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha aho biteganyijwe ko azakatirwa mu kwezi kwa Gashyantare.

 

Ibi biratuma uyu musore Jonathan Majors  wagombaga kuzagaragara muri Filime nyinshi za Marvel atakarizwa icyizere izina rye risubire hasi.Yakinnye muri Filime zitandukanye zirimo ; Ant-Man na The Wasp.

 

Marvel Studio, yasubije inyuma itariki Filime ya Avengers 5 [ The Kang Dynasty ]  yagombaga gusohokeraho kubera ko uyu musore yari afite ‘Role’ yagombaga gukina.

 

Ntabwo byari byemezwa niba Marvel izasimbuza uyu musore cyangwa igakuramo ibyo yagombaga gukina.Ibitangazamakuru byandikira i Hollywood, byemeza ko hari umukinnyi Marvel yamaze gutumiza kugira ngo abe yiga ibyagombaga gukinwa muri Avengers 5 n’uyu musore.

Amakuru avuga ko uku gushwana kwa Jonathan Majors na Jabbari umukunzi we, byatewe nuko , uyu mukobwa yabonye ubutumwa muri telefone y’undi mukobwa buvuga ngo “Ndi kwicuza iyo nza kugusoma”. Akibimubaza ngo uyu musore yahise amutera urutoki amukubita no mu mutwe, bituma ashinjwa guhohotera agamije gukomeretsa.

 

Advertising

Previous Story

Ishuri rya ‘Logic Training Center’ ryazanye agashya kubashaka kwiga imyuga mu mezi 3 gusa

Next Story

Zahara agiye gushyingurwa

Latest from Cinema

Go toTop