Zahara agiye gushyingurwa

19/12/2023 17:02

Umuhanzikazi Zahara uherutse gupfa azashyingurwa tariki 23 Ukuboza 2023.

 

Nyuma yo kumara iminsi myinshi mu Bitaro akaba anariho agwa tariki 11 Ukuboza  uyu mwaka , umuhanzikazi Zahara azashyingurwa tariki 23 Ukuboza mu Burasirazuba bw’Umujyi wa London muri Nigeria.

 

Nk’uko byatangajwe n’umuryango we wakuyeho urujijo kubyavugwaga ko yarozwe, aho bagize ati:”Nk’umuryango twaje kumenya ko umukobwa wacu yari arwaye kandi nta kindi twakeka, kuko ntanicyo twigeze tubwirwa”.

Ubuyobozi bwo muri Afurika y’Epfo bwemeje ko buzifatanya n’umuryango we mu gikorwa cyo gushyingura bagakora byose kugira ngo bamuhereze agaciro nk’umuhanzi wakoze ibidasanzwe.

 

Mu cyumweru gishize, ahitwa ‘Rhema Bible Church’ habereye umuhango wo gusezerana kuri nyakwigendera bishimira ubuzima bwe ari naho uwari umukunzi we yagaragarije ko bari babanye neza kandi ko basangiye ibyiza bari bafite bari kumwe.

Advertising

Previous Story

Umukinnyi wa Filime Jonathan Majors yahawe akato

Next Story

Dorimbogo yakoreye The Ben na Pamela indirimbo – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop