Umukinnyi uvuga ko yavutse mu 1990 nyina agapfa mu 1986 ari mu mazi abira

10/01/2024 19:26

Umukinnyi wo muri Gabon witwa Guelor Kanga Kaku ashobora kwitaba CAF agatanga ibisobanuro nyuma yo kuvuga ko yavutse mu 1990 nyamara nyina yarapfuye mu 1986.Ibi bishatse kuvuga ko yavutse nyuma y’urupfu rwa nyina.

 

Confederation Of African Football [CAF] ireberera umupira wa Afurika  kuri uyu mugabane, yafunguye ikirego cy’umukinnyi wabeshye ko yavutse nyuma y’urupfu rwa nyina , agaragaza ko yavutse mu 1990 nyamara iperereza ry’ibanze ngo ryarerekanye ko imyaka ye itari ukuri.

Nyuma yo kugaragara ko nyina ashobora kuba yarapfuye mu 1986 , hatangiye gushidikanywa kumyaka ye.Uyu Mukinnyi arashinjwa kubeshya imyaka ye dore ko aho kuba afite 34 ahubwo ngo ashobora kuba afite irenzeho.Hari andi makuru avuga ko ashobora kuba yaravutse mu 1895 aho kuba mu 1990.

 

Uyu mukinnyi Guelor Kanga , akinira ikipe y’Igihugu cya Gabon na Red Star Belgrade aho akina hagati.Uretse ibi birego kandi uyu mukinnyi yavuze ko aturuka muri Congo byaje gushyira mu ihurizo abavuga ko ari Umunya-Gabon.

 

FECOFA itekereza ko umusore witwa  Kiaku Kiaku Kiangana  wakuriye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuka tariki mu 1985 ariwe Guelor Kanga , kugeza ubu werekana Urupapuro rw’inzira [Passport], ruvuga ko yavutse mu 1990  muri Oyem.

Abanye-Congo bavuga ko uyu musore ashobora kuba yarahimbye ibi byangombwa  abifashijwemo n’ikipe ya Red Star Belgrade  ubwo yajyaga muri GBI , ikipe yo mu cyiciro cya Kabiri muri Gabon,aho bavuze ko nyina yapfuye akabona kumubyara kandi nyamara bidashoboka.

Advertising

Previous Story

Amashimwe ya Shatta Bandle wakoze ubukwe n’ikizungerezi

Next Story

Ykee Banda wagizwe umuyobozi w’ishuri yahuje imbaraga na Marina

Latest from Imikino

Go toTop