Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Arsenal n’umukunzi we bari mu Rwanda

14/12/2023 10:15

Myugariro Jurriën David Norman wamamaye mu Buholandi kuri ubu akaba ari mu ikipe ya Arsenal ari mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2023.

Jurriën David Norman n’umukobwa bakundana bari mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.Kuri ubu uyu musore ntabwo ari gukina kubera ikibazo cy’imvune yagize umutoza Mikel Arteta akaza kuvuga ko azamara igihe kirekire adakina.

Yagize ati:” Ameze neza ariko arikunyura mumvune ariko urwego agezeho ubu ari kumera neza. Uburyo akora buri munsi burahagije kureba.Haracyari igihe kirekire tutamufite”.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2023 , arahura n’abakinnyi , abanyamakuru n’abana bakina umupira w’amaguru Kuri stade ya Kigali.

Advertising

Previous Story

Davido yongeye kuyobora bagenzi be

Next Story

Afurika y’Epfo : Diamond Platinumz na Zari Hassan bajyanye abana guhuha iby’iminsi mikuru

Latest from Imikino

Go toTop