Afurika y’Epfo : Diamond Platinumz na Zari Hassan bajyanye abana guhuha iby’iminsi mikuru

14/12/2023 10:47

Umuhanzi Diamond Platinumz wiyita Simba yongeye kwiyegereza abana be n’uwahoze ari umugore we Zari bajyana mu ihahiro ryo kuri Afurika y’Epfo.

Diamond Platnumz yagiye muri Afurika y’Epfo guhura n’abana be na Zari Hassan bababyaranye, bajyana guhaha iby’iminsi mikuru.Kugeza ubu Zari Hassan na Diamond Platnumz bagaragara nk’abamaze kwiyakira.

Umubano wabo w’ahahise ntabwo ntabwo uruma bombi batitana amagambo y’abakundana nyamara Zari Hassan yaramaze gushaka undi mugabo.

Mbere yo kwizihiza iminsi mikuru rero, Simba n’uwahoze ari umugore we batwaye abana mu ihahiro ryo muri Afurika y’Epfo bahaha ibyo bifuza.

Nillah na Princess Tiffah nabo bakomeje kwigwizaho abafana kumbuga nkoranyambaga kubera amashusho banyuzaho bari kumwe n’ababyeyi babo.

Zari Hassan agaragara nk’udatewe ikibazo n’urukundo rwe rushya aho akunze kugaragara cyane ari kumwe na Diamond Platnumz by’umwihariko mu kuganira Young Famous African Reality Show.

Advertising

Previous Story

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Arsenal n’umukunzi we bari mu Rwanda

Next Story

Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi yanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop