Umuhanzikazi Sheebah Karungi ufatwa nk’umu Slay Queen muri Uganda yashimiye abanyinnyi be by’umwihariko mu gitaramo Yolo Festival

09/17/23 21:1 PM
1 min read

Umuhanzikazi wo muri Uganda wambara mu buryo budasanzwe ndetse akanitwara nk’Umu Slay Queen , yagaragake ko afite amashimwe menshi ashimira ababyinnyi be bamubaye hafi ubwo yakiranaga na mugenzi we Cindy Sanyu bifuza gukizwa na Mikoro.

 

 

Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze , Umuhanzikazi Sheebah Karundi ukunda gukoesha Facebook na Instagram cyane , yanditse amagambo agaragaza amashimwe menshi ku itsinda ry’ababyinnyi be ndetse anandika amazina yabo bose.

 

 

Uyu muhanzikazi yagize ati:”Mwakoze cyane babyinnyi banjye beza kandi nkunda kubwo gusangira impano yanyu nanjye.Biratangaje , biteye umuhate, biraryoshye, byanariza ndetse byanatumye turara amajoro menshi tutaryamye kugira ngo uyu munsi iki gitaramo tub twagisoje.

 

Mwarakoze cyane kubw’umuhate wanyu no kwitanga n’umuhate mwinshi , uwo twari dutwite yavutse,Nukuri, twari abayobozi n’abakina nkuru bakuru muri iyi filim.Twakoze amateka”.Nyuma yo kwandika aya magambo Sheebah Karungi , yashyize urutondo rw’abantu bose.Ubu butumwa bwe bwakiriwe neza n’abafana be bamweretse ko bamukunda cyane.

Go toTop