Adriano Lemos akomeje kwitwa idayimoni kubera kuntu ameze, yuzuye ama Tattoo ndetse n’amaso ni ateye ubwoba

17/09/2023 22:01

Uyu musore ukiri muto, umubiri we yawujuje ama tattoo ahantu hose ndetse 70% by’umubiri we wose wuzuye tattoo. Sibyo gusa kuko uyu musore no mu maso ye yashyizemo tattoo ndetse n’ururimi rwe yarukasemo ibice bibiri.

 

 

 

 

 

Ubusanzwe uyu musore afite umugore witwa Sao Paulo, bombi barabana babana muri Brazil. Uyu musore yavuze ko yatangiye kwishyiraho ama tattoo ubwo yari afite imyaka 16. Sibyo gusa kuko ngo ururimi rwe yarugize nk’urwinzoka arucamo Kabiri. Uyu musore akomeje kwibasirwa n’abatari bacye ku mbugankoranyambaga aho bamushinja kuba idayimoni. Nubwo bimeze gutyo, uyu mugabo amashusho ye ashyira ku rubuga rwa TikTok arebwa nabarenga Million 50.

 

 

 

 

Akomeza kunenga abo bose ngo bamwita idayimoni kuko ngo batamuzi, avuga ko yahamagawe n’Imana ndetse ko ariyo imufiteho umugambi. Kandi ngo ntago yitaye kuri abo bamuca intege. Yakomeje avuga ko abo Bose bamwita idayimoni Ari babantu badafite amakuru na macye ku buzima bwe. Yongeyeho ko Kandi nubwo Hari abantu benshi bamwita idayimoni ariko ntihabura n’abamwita malayika ya ma tattoo.

 

 

 

 

Adriano Lemos yakomeje avuga ko urusengero asengamo rwamwakiriye uko ameze Kandi ko anafite gahunda yo kuzakora urusengero rwe bwite, ruzajya rwakira babandi bahejwe ninsengero zibita ikibi. Yavuzeko kandi yatangiye gukora group yita kubantu batawe cyangwa bangwa ubwo yari afite imyaka 12.Yakomeje avuga ko abantu benshi bafite ama tattoo Kenshi bangwa ndetse bakanangirwa gukora ikintu runaka nkaho Atari abantu. Yongeye avuga ku mugore ufite tattoo 800 ku mubiri we ko rimwe narimwe ajya guhaha abantu benshi bagasigara bamuvuga.

 

 

 

 

Uyu musore akomeje kwibasirwa n’abatari bacye ku mbugankoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa TikTok aho muri comments za ma video ye yose bamwita idayimoni.

 

 

 

 

 

Source: mirror.co.uk

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ufatwa nk’umu Slay Queen muri Uganda yashimiye abanyinnyi be by’umwihariko mu gitaramo Yolo Festival

Next Story

Rutsiro: Umugabo witwa Ndererimana Pascal yishe umugore we amukubise umuhini

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop