Uburyo bworoshye wasaba umukobwa ko akubera umukunzi

04/02/2024 09:40

Ni Kenshi usanga abahungu bagorwa no kubaza cyangwa gusaba abakobwa ko bababera abakunzi. Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.

Dore uburyo bwiza bwo gusaba umukobwa ko yakubera umukunzi;

1.Manza umumenye:Ikintu cy’ambere ugomba gukora ni ukumenya neza umukobwa wifuza ko akubera umukunzi.

.Panga uburyo uzamubona: Mu gihe ushaka gusaba umukobwa ko yakubera umukunzi ni ngombwa ko upanga neza uburyo uzamubona mugahura kugira ngo umubwire ikifuzo cyawe.

3.Koresha ukuri:Ukwiye kumenya ko ugomba gukoresha ukuri mubyo umubwira byose.

4.Mubwire ibyiyumviro byawe: Ni ngombwa ko umenya ko ukwiye kubwira uwo mukobwa ushaka ko akubera umukunzi ukamubwira ibyiyumviro byawe byose mbese umubwira ibikurimo.

5.Itegure igisubizo no kucyakira: Mu gihe umaze kubwira uwo mukobwa ko umukunda umubwiye uko wiyumva, ugomba kwitegura ko ashobora kubyemera cyangwa akabyanga. Ukaba witeguye kwakira igisubizo kimwe muri yego cyangwa oya.

6.Muhe umwanya: Mugihe Kandi umaze kubwira uwo mukobwa ko umukunda ko ushaka ko akubera umukunzi ni ngombwa ko umuha umwanya wo gufata umwanzuro.

Source: fleekloaded.com

Advertising

Previous Story

Abantu bakeka ko ndi umubyeyi mubi ku mwana wanjye kubera nuzuye tattoo, ariko abo bose baribeshya

Next Story

Umuhanzi ukomeye yigereranyije na nyakwigendera Fela Kuti

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop