Umuhanzi ukomeye muri Afurika yageze mu Rwanda mu bukwe bwa The Ben

22/12/2023 08:04

Ommy Dimpoz yageze i Kigali aho yitabiriye ubukwe bwa The Ben buzaba tariki 23 Ukuboza 2023.

 

Ommy Dimpoz yahishuye ko yigomwe ibintu byinshi birimo akazi kugira ngo yitabire ubukwe bw’inshuti ye magara.Yagize ati:”Narimfite akazi kenshi k’amafaranga menshi mpitamo kukareka kuko The Ben ni umuvandimwe.The Ben na Pamela tumaranye igihe kandi iyo baje muri Tanzania ninjye ubakira.

 

Urabizi ko mu bihe bisoza umwaka abahanzi tuba dufite ibitaramo byinshi ariko ntabwo nabirutisha umuvandimwe wanjye”.Ommy Dimpoz yakoranye na The Ben indirimbo ‘I Got You’ yasohotse kuri Album ye nshya yise ‘Dedication’.

 

Ommy Dimpoz, yasobanuye ko afite imishinga myinshi mu Rwanda kuburyo hari iyo ashobora kuhakorera.

Advertising

Previous Story

Umugabo wakubitwaga n’umugore we buri munsi bikarangira bahanye gatanya akomeje kubabaza benshi

Next Story

Umuhanzi Kenny Sol yakoze amateka yegukana igihembo muri Ethiopia

Latest from Imyidagaduro

Go toTop