Umugabo wakubitwaga n’umugore we buri munsi bikarangira bahanye gatanya akomeje kubabaza benshi

21/12/2023 21:26

Ubusanzwe bizwi ko abagabo Kenshi usanga aribo bakubita abagore babo kubera ko abagabo baba batinyitse mu rugo rwabo.

Hari ubwo usanga hari abagore bakomeye mu rugo rwabo aho abo bagore aribo bakubita abagabo babo mbese ugasanga umugabo arara akubitwa n’umugore we buri munsi.

 

Ni muri ubwo buryo rero, hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’inkuru yuyu mugabo wagiye imbere y’itangazamakuru maze akavuga ko yakubitwaga n’umugore we ndetse ko byaje no kurangira we n’umugore we bahanye gatanya kubera ko umugabo yakubitwaga n’umugore we.

Umwe mu bavuga butumwa bakomeye bo mu gihugu cya Kenya ndetse akanaba umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana , witwa Sammy Bishop, ubwo yari mu kiganiro yagiranye nikinyamakuru Nation Tv yavuze impamvu yatandukanye nuwahoze Ari umugore we, kuko bahanye gatanya.

 

Sammy Bishop yavuze ko umugore we bagiye kubana bataziranye neza kuburyo yari kumenya imico yose y’umugore we, ndetse ko yewe umwanya wari mucye kugira ngo yite ku kumenya neza imico y’umugore we.

 

Yavuzeko umugore we yatangiye kujya amukubita ntacyo amuhoye, ndetse ko ngo ku munsi yakubitwaga inshuro 5 zose. Inkoni zimaze kumurambira rero byabaye ngombwa ko ahunga urugo rwe akiruka kuko ngo inkoni umugore we yamukubitaga zendaga kumwica.

 

Yavuzeko inshuro nyinshi yararaga hanze kubera intambara yararagamo we n’umugore we. Nyuma yigihe rero amaze kurambirwa yaje guhana gatanya n’uwahoze ari umugore we.

 

Inkuru yuyu mugabo ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga aho bakomeje kwibaza kuntu umugabo yakubitwaga n’umugore bikabacanga, gusa ngo Hari abagore bagira amahane bashobora gukubita abagabo babo. Ese wowe urabyumva Ute.

Source: Nation Tv

Advertising

Previous Story

Umunyamakuru Yago yatangaje byinshi ku gitaramo cye

Next Story

Umuhanzi ukomeye muri Afurika yageze mu Rwanda mu bukwe bwa The Ben

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop